hope
Erega isi si ijuru ! No gupfa tuzapfa .
Urupfu ! Ijambo rikanga benshi ariko tutabura kumva ,abasore bo mubyo bapanga nta rurimo bumva ko batazapfa bazabaho iteka , ariko kuko ari ryo sezerano twahawe nyuma yo gucumura no gupfa tuzapfa , urupfu kuri mwene muntu ni ishyano ariko bibiliya itwereka byinshi biruta ibyo twibwira cyangwa twaba tuzi kuri rwo , rwadutwaye benshi twakundaga ndetse rimwe na rimwe tukibaza niba imana itabera cyangwa ari ingome ariko dore bimwe mubyo bibiliya ivuga kubyerekeye urupfu

Teaching
Urupfu ni sezerano twahawe nyuma yo gucumura : Kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa ibyo ni byo abakurambere bacu babwiwe nyuma yuko bacumuye , bishe itegeko ry'imana nibwo urupfu rwahise ruza ruhereye ku mwana wabo abel birazamuka kugeza ubu muriyi minsi yacu yanyuma aho umuntu arigupfa bigafatwa nkibisanzwe , Imana yashyizeho urupfu kugirango tutaramira mu byaha ariko nawe ibaze iyaba tukirama imyaka 900 hakaba hariho indaya imaze imyaka 800 , cyangwa umujura umaze imyaka 500 ibyo byose bitwereka umugambi mwiza imana ifitiye inyokomuntu ni nayo mpamvu dawidi we yabivuze neza ati "utwigishe kubara iminsi yacu ,uburyo dutunga imitima y'ubwenge". Iyo umuntu apfuye , iryo niryo herezo rye : Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa : uyu murongo abenshi muri twe ntago tuwusobanukiwe bibiliya iravuze ngo : "abapfuye nta cyo bakizi" ni ukuvuga ngo iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye ntago afite ahandi hantu ajya cyangwa ukundi kuntu amera ahubwo ibye biba birangiye burundu ni nayo mpamvu abatabisobanukiwe bata umutungo mwinshi ku wapfuye bagura indabo zihenze , imisaraba(yo ifite inkomoko mu bapagani basengaga ibigirwamana ) , imva zubakiwe bihenze rimwe na rimwe ugasanga nyakwigendera yazize kubura ibyibanze by'abarwayi , ndetse nabandi bakanyuza nyakwigendera mu rusengero ngo bamusengere ahari yazabona ijuru ariko byose ni ibyubusa kuko uwagiye aba yagiye ahubwo asinziriye ategereje urubanza umubwiriza 9:12-13-14 ! Ntacyo wakorera kandi nacyo wamarira uwapfuye kuko iherezo ry'umuntu aritegura akiriho ntago umuntu yazabona ijuru kuko twamusengeye yapfuye kandi nabwo yagubwa neza kuko twamushyizeho indabo kandi ubuzima bwe yarabayeho nabi . Nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima butazima : Nubwo muri iyi si dupfa tukanapfusha n'abacu ariko kubizera Imana tuzi yuko hano kwisi aragahe gato kadutegurira ubuzima bwiteka abafilipi 3:20 , abaheburayo 13:14 ,1petero 2:11 , rero ahubwo aho guhanga amaso kurubu buzima bushira twayahanga hakurya y'ikiraro kuko ariho hari ibyiza byinshi .