Nyumbani · Media · Neno la Leo

daily_life

Zirikana ibi udatungurwa!

Muri iyi minsi, abantu bahugiye mu bikorwa bitandukanye: bamwe bashaka ubutunzi, abandi biruka inyuma y’ibinezeza by’isi, abandi baharanira icyubahiro n’iterambere. Muruko guhirimbana , biroroshye kwibagirwa ko ubuzima bwacu bufite iherezo, ko ibyo dukora byose bifite agaciro imbere y’Imana, kandi ko hari umunsi tuzabibazwa. Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi” (Umubwiriza 12:14). Ibi bitwibutsa ko nta gikorwa na kimwe gihishwa Imana, kandi ko kuba abantu batabona ibyo dukora mu ibanga bitavuze ko Imana itabibona. Ikibabaje ni uko hari abibera mu buzima nk’aho iyi si izahoraho, abandi bakibwira ko bafite igihe gihagije cyo kwihana no kwitegura kugaruka kwa Kristo. Nyamara, Ibyanditswe bituburira ko umunsi w’Umwami uzatungura abatiteguye, nk’uko umwuzure watunguye abantu bo mu gihe cya Nowa. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwisuzuma: imibereho ye, ukwizera kwe n’imyiteguro ye yo guhura n’Umuremyi wijuru n'isi. Kumenya ko umunsi w’urubanza uzaza ntibihagije; icy’ingenzi ni ukwitegura kuzawuhagararamo. Nuko rero, zirikana ibi udatungurwa!

Zirikana ibi udatungurwa!

Mafundisho

. Zirikana ko nyuma yibyo ukora ufite urubanza “Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi. Umubwiriza 13:15 . “ ibyo ukora byose biba byiza cyangwa bibi , igihe cyapfushijwe ubusa , ijambo ry’imfabusa , imirimo yo gukiranuka ryumenyako ibyo byose bizakunyuzwa imbere mu rubanza , “Nubwo amahanga yose agomba guca mu rubanza imbere y’Imana, ariko Imana izagenzurana ubwitonzi urubanza rw’umuntu wese nk’aho nta wundi muntu uri ku isi”, “Icyaha gishobora guhishwa, kigahakanwa, kigahishwa ababyeyi, kigahishwa umugore, kigahishwa umugabo, kigahishwa abana n’incuti, abo mukorana n’abandi. Umunyacyaha ashobora kuba ari we wenyine uzi icyaha yakoze; ariko ibyo byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa imbere y’abo mu ijuru... Imana ifite ibyakozwe byose nk’uko biri byerekeye igikorwa cyose kidatunganye n’uburiganya bwose. Ntabwo ishukwa n’ibisa n’ubutungane” Mu gihe abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo, byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati: “Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27. “Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36. intambara ikomeye 340-350 . Zirikana ko inyongezo itajya iruta ibyo waguze : “hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo “ babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? “ Bitewe n’umuvuduko isi iriho ,aho hari ikoranabuhanga ridasanzwe , ibinezeza abantu nabyo ari byinshi hari igihe abantu bajya bibwira kandi bakibaza bati: “isezerano ryo kuza kwe ririhe” ,”mbese koko yesu azaza”,”ubundi se ijuru ribaho”,”izo ni scam wann” nyamara bakirengagiza ko “nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge , ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba. , “ , wireba aho isi igeze ngo hagushuke kuko mukanya nkako guhumbya ibyo wari wiringiye byaguhindukira umuyonga , wireba iyo sura yawe nziza n’ubutunzi bwawe ngo igutere kwiyiringira nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. “ , "Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo dore araza vuba ngo agororera buri wese ibikwiriye ibyo yakoze " 2pet3:20 , abaro 13:14 . Amahame uyoboka mu buzima ukazagusha ishyano : "Niba mudashaka kuzagusha ishyano mu buzima nimwitondere ibigiyе kuvugwa kandi mubigire umurongo ngenderwaho muzajya mwiziririza. Kuko igihe byaba bimaze kwiharatura muri mwe byazabahagama ubuzima bwanyu bwose. 1) Iyo hari ingingo yo mu buzima watoranije ukajya uyihazaho intekerezo igitondo n’ikigoroba 2) Iyo uhoza umutima ku kwinubira ibyo umuntu runaka atuzuza n’amakosa ye, cyangwa ukibanda ku bitakug uye neza mu gihe runaka, ntiwite ku byiza bye, umumaro we n’ibyiza ubona mu buzima bwaye. 3) Iyo wumva ko ari weho mwiza mu myitwarire n’ibitekerezo ko abandi bose bibeshya. 4) Iyo ugaya abantu bose ku buryo nta n’umwe ushobora kubitsa amakuru y’ubuzima bwawe bwihariye. 5) Iyo wahisemo kujya uhora wijimye, ushaririye ukibuza kumwenyura no guseka kandi ubigambiriye. 6) Iyo witoje akamenyero ko kujya ushaka ibigutinyura n’ibikwibagiza: kunywa itabi, inzoga, imiti isinziriza, gukina imikino y’amahirwe .... 7) Iyo ufata umuntu wese ugize icyo akubwiye nko kukugabaho igitero maze ugashaka uko wihorera. 8) Iyo uhora utekereza ku byago byakubayeho mu gihe cyashize cyangwa ku ngorane abandi baguteje, maze ugahora ubyiyibutsa ngo utazabyibagirwa. 9) Iyo utakaje kwitegeka no kwifata maze ugasakuza, ukaboroga, ugatongana, ugatuka uwo mwashakanye cyangwa abana bawe (cyangwa incuti yawe magara), ndetse ibisa n’ibyo ukabikorera uwo mukorana mu kazi. 10) Iyo warezwe nabi ku buryo utazi gukoresha amagambo aranga ubupfura ngo “Mugenzi ndakwinginze”, “Munyiheanganire”, “Murakoze”, “Mumbabarire”. 11) Iyo uhora usubira kenshi muri aya magambo ngo: “Abantu bose baranyanga, ndi umunyamwaku, ibyanyе ntibigira umut i kandi nta garuriro.” 12) Iyo wibuzа kuvuga aya magambo agutera igikundiro ngo: “Mbega umwaki ro wanyu”, “mwadukoreye umurimo mwiza cyane”, “Mwaramfashije cyane.” 13) Iyo iteka ryose ari weho uremеrera abandi mbere yuko bakuremerera. 14) Iyo utanga amasezerano meza y’ibyo urakorera abandi ari uko uri burebwe n’abantu gusa, abantu baba batarakureba ntugire icyo ukora. Esprit Positif page 58 “Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.” Yobu 5:2 “Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.” Imigani 15:21 " " ubuzima burunamiwe p69-70

Nyumbani

Makala yanayohusiana