Accueil · Médias · Verset du jour

money_work

Intsinzi Ni Iki?

Intsinzi Ni Iki? Tubayeho mwisi aho intsinzi ari kugera kumurongo runaka w'irushanwa:akazi keza , kugira amafaranga runaka ,gutwara imodoka nziza , kugira impamyabumenyi runaka n'ibindi , Imbugankoranyambaga nyinshi hariho imvugo yamenyerewe na benshi ngo "Kora cyane maze ugereyo "(hustle and arrive) " Ariko nkabantu bimana twaridukwiriye kureba ukuri kutuzengurutse , "ese niba amafaranga ariyo ntsinzi nyakuri, kuki tubona abakire bensh basa nkabagishakisha kandi badafite amahoro bakanagira amaganya aruta aya bakene" , Ukuri nuko muri ubu buzima intinzi ntago ari ahantu runaka cyangwa urugero rw'ibintu ahubwo ni ubuzima bufite icyerekezo (success is not destination you reach ,its adirection you walk )

 Intsinzi Ni Iki?

Enseignement

Kuki amafaranga atagura ibyishimo : Amafaranga ni igikoresho cyiza cyo kubaka ibintu ,gufasha imiryango , kwihutisha ubutumwa bwiza n'ibindi ariko iyo akoreshejwe nabi ahinduka ikigirwamana , amafanga ashobora kubaka inzu ariko ntago yakubaka urugo , amafaranga ashobora kugura igitannda cyiza ariko ntiyagura ibitotsi bisesuye , iyo dufashe amafaranga nk'uurugero rw'itsinzi iyo tuhageze dusanga hakiri andi menshi tugikeneye bityo bigatuma dusagara tumva tutanyuzwe , Dore izi ngero ebyiri ziyabayeho : Inkuru ya Markus "Notch" Persson (Uwaremye Minecraft): Mu 2014, uyu munya Suwede wagurishije umukino we kuri Microsoft kuri miliyari 2.5 z'amadolari. Yahise aba umuherwe, agura inzu nini ya miliyoni 70 z'amadolari i Beverly Hills, maze yishimana n'ibyamamare. Nyamara, nyuma gato, yasakaye kuri Twitter kubera kugaragaza irungu rikabije. Yanditse ati: "Ikibazo cyo kubona byose ni uko ubura impamvu zo gukomeza kugerageza ibindi , kandi imibanire n'abandi iba idashoboka kubera ubusumbane cyangwa inera iba yagiye hagati yanyu." Miliyari zatumye agira ibyishimo bya gahe gato , ariko zimuvana mu buzima bwiza kandi yari yishimiye burundu 'Umuvumo wa Lottery"(abatazi lottery ni umukino wamahirwe aho ugura itike ukaba watsindira amafaranga menshi) Mu mibare, hafi 70% by'abatsindiye lottery barahomba burundu mu myaka mike, kandi benshi bavuga ko gutsinda byangije ubuzima bwabo. inkuru iziwi cyane niya Jack Whittaker, watsindiye miliyoni 315 z'amadolari mu 2002. Mbere yo gutsinda, yari rwiyemezamirimo wishimye kandi ukora cyane. Nyuma yo gutsinda, yahoraga yibasirwa n'imanza, yibwa, ahinduka umusinzi, kandi yatakaje umukobwa we n'umwuzukuru we kubera ibiyobyabwenge birenze urugero byatewe n'amafaranga. Mbere y'urupfu rwe, yavuze azwi cyane ati: "Icyampa nkari naciye irya tike." Intsinzi ni icyerekezo , si ahantu cyangwa ibintu runaka : Niba gutsinda atari konti ya banki cyangwa umwanya runaka, intsinzi ni iki? Mu mboni ya gikristo, gutsinda bigaragazwa no kuba indahemuka no guhuza n'umugambi w'Imana. Ni ukuyobora inzira ibirenge byawe buri munsi . Tekereza ku ntumwa Pawulo. Dukurikije amahame y'isi mu mpera z'ubuzima bwe, yari umuntu wasoje nabi —yari yicaye mu cyumba cy'imbohe cy'Abaroma , asa nkuwambuwe icyubahiro n'ubutunzi. Nyamara, yanditse afite intsinzi ikomeye ati: "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo , narinze ibyo kwizera ." (2 Timoteyo 4:7) Menya ko Pawulo atavuze ati: "Nubatse ikigo kinini kandi nagiye mu kiruhuko cy'izabukuru cy'abakire." Yibanze ku iherezo ry'urugendo n'icyerekezo yari cyarwo .

Accueil

Articles similaires