money_work
Raporo y'ubuzima bwawe ! Ese Imana izanyurwa nayo ?
Ese imana iramutse igusabye raporo yibyo yaguhaye aka kanya ,wayereka ubuzima bwashowe neza cyangwa wayereka ubuzima bwataye agaciro mu bitagira umumaro . Muri iki gihe tugezemo abantu benshi babayeho badasobanukiwe n'impamvu yibyo bafite n'uburyo bwo kubikoresha akenshi dutekerezako iyo twakoze tukagira icyo tugeraho ahari tuba dufite uburenganzira bwo gukoresha uwo mutungo nabi nyamara dawidi we ati :"isi n'abayibamo "ni iby'uwiteka, akenshi usanga abasore benshi n'abakuze basesagura bagura kandi bakabaho birenze ubushobozi bwabo , bagura akaje kose , bigana ibyo babonanye bagenzi babo ,ugasanga umuntu amafaranga apfisha ubusa ku kwezi yavamo igishoro cy'umuntu wo mu muryango nawe agafonda ubuzima , dore ibizatuma raporo y'ubuzima bwawe iba mbi :

Enseignement
Dore bimwe mu bizatuma raporo y'ubuzima bwawe iba mbi 1 .Igihe cyapfushijwe ubusa Igihe kigiye ntikigarurwa ,igihe ni amafaranga , igihe kirahenze kurusha ibindi byose kuko umwanya wose utambutse ntago ugaruka , bibliya ibyo ibivuga mu mironko myinshi abef 5:16 ,zab 90:12,umubwiriza 3:1 n'iyindi , abasore cyane cyane usanga aribo bakunze gusesagura igihe cyabo , bareba ibidafite umumaro imikino , inkinamico za filme za social media aho niho benshi duta igihe kandi ugasanga nta nyungu mu by'umwuka cyangwa by'umubiri abenshi bavuga ko baba baruhuka ariko aho utuye nta mukecuru uhari wakwasiriza urukwi , murugo se imirimo yarangiye ,kubitaro se nta barwayi wasura , nta mwuga se wakwiga aho guta umwanya ureba kandi ukora ibitagufitiye umumaro usibye ko ibyinshi ari naho satani ashyira ibishuko bye kandi biroga intekerezo iyo urebye ayo mashusho yuzuye urugomo , abasambanyi ibyo byose nibyo bituma udasukirwa mukwa wera utuma ukunda ijambo ry'imana 2. Imbaraga n'amafaranga byapfushijwe ubusa Muri iki gihe haba mubasore ndetse nabakuru hari amasiganwa atari ayo gukora ibyiza cyangwa kubishaka ahubwo yo kwigaragaza ko urenze abandi , abasore benshi basesagura amafaranga bagura ama telefone , imyambaro bihenze barushanwa nabagenzi babo nyamara ugasanga hari n'ibyigenzi byo mubuzima batarakemura , umuntu agatunga phone ya miliyoni akodesheje , agasenya inzu idashaje kugirango wemeze abandi , agasohokera ahantu hahenze aburara cyangwa arya nabi , akambara imideli ihenze nta nicyicumi yizigamye maze akazicuza muri cya gihe cya ya minsi yitwa "sinejejwe nabyo " , aho ubuzima buzaba bwanze ,ntawe ufite wo gutakira , isi ikamwigisha. "Wa musore we, ishimire ubusore","Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo." "Cyangwa uvugane n'isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira" ,"mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi." Dore bimwe mu bizatuma raporo y'ubuzima bwawe iba nziza 1.Gukoresha neza impano wahawe (kuririmba ,gusura ,gufasha , kubwiriza ), 2.Kuba warakiranutse mu tuntu duto luka 16:10 3.Kuba wareze imbuto zikwiriye abihanye yohana 15:8 4.Kuba warakoresheje igihe neza abakolosayi 4:5 5.Ibyo wakoze utagamije kurebwa matayo 6:4