Nyumbani · Media · Neno la Leo

daily_life

Uzaba wizize !

Uzaba wizize ! imigani 1:24"Narabahamagaye muraninira, Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho" , iryo jwi ni iryu muremyi wisi nijuru ucigatiye imibumbe , ubeshejeho ibyaremwe byose , "Amaso y'ibintu byose aragutegereza, Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo."zaburi 145:15 , muri we niho ibinyabuzima byose bibaho , uwo niwe uguhamagara , ashaka umutima wawe ariko wowe ntubyitaho , yatanze byose kubwawe binyuriye muri kristo ijuru ryatanze byose kubwawe kugirango utarimbuka ahubwo ubone ubugingo buhiraho yohana 3:16

Uzaba wizize !

Mafundisho

Ariko se wowe ubona ukoresha iyo mpano uko bikwiye , cyangwa wahabiye kure , ubuzima ubayemo ubona buhesha agaciro amaraso watambiwe i golgota gusa Imana nayo iravuga iti : "Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho." imigani 1:26 Tekereza icyo utinya kikugezeho aho utatabaza umuntu uwariwe wese , icyo gihe Imana nayo iravuze ngo izagukina ku mubyimba icyo watinyaga kikugezeho , gusa ibiramambu nuko bicyitwa none wahindukira ukava mu bibi , Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. 2abakorinto6:2 "Nawe nuko, uri umunyabyaha. Ntiwabasha guhongerera ibyaha wakoze.Ntiwabasha guhindura umutima wawe no kuwuboneza ngo were.Ahubwo Imana yasezeranye yuko izabigukorera byose, kubwa Kristo ,Wizere iryo sezerano. Wature ibyaha byawe, wiyegurire Imana, Wifuze kuyikorera. Ni ukuri nuramuka ubigenje utyo, Imana izagusohorezaho isezerano yasezeranije. "kugana yesu p35 Birashoboka ko wumva warakoze byinshi ,ukaba wumva utakwemerwa nayo ariko zirikana umwana w'ikirara luka15:11-32 bigutere kwigarura ugarukire so wo mwijuru

Nyumbani

Makala yanayohusiana