money_work
Bibiliya ivuga iki kubyerekeye betting?
Muri iki gihe, cyane cyane mu rubyiruko, imikino y’amahirwe(betting) iragenda yiyongera: sports betting loto casinos zo kuri internet “quick money schemes(urugero nkaza john deer)” Akadege Amakarita yurusimbi Abenshi bayinjiramo bavuga bati: “Ndashaka amafaranga vuba” “Reka ngerageze ubwanyuma” Ariko abantu benshi: bahatakarizaamafaranga bajya mu madeni bibagira bwabyo Ibi byagutera kwibaza uti: Bibiliya ibivugaho iki?
Inyigisho
Bibiliya ntivuga ijambo “betting” mu buryo bweruye, ariko itanga amahame asobanutse ku gushaka mafaranga . 1. Bibiliya ivuga ku gukira byihuse “Ushaka gukira vuba ntazabura guhanwa.” – Imigani 28:20Ibi bisobanura ko: gushaka amafaranga byihuse bitarimo imbaraga akenshi bigira ingaruka mbi Mikino y’amahirwe yubakiye ku: . inyungu yihuse, . mahirwe aho kuba imbaraga 2. Bibiliya ivuga ku gukunda amafaranga “Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi byinshi.” – 1 Timoteyo 6:10Betting akenshi: itera irari ry’amafaranga ituma umuntu ashaka byinshi mu buryo bwihuse cyangwa mu nzira za bugufi 3. Bibiliya ivuga ku gukora “Udakora ntakarye.” – 2 Abatesalonike 3:10Imana yashyizeho: gukora kubiba imbuto ukazasarura kwihangana aho gushyira ubuzima ku mahirwe. Ubundi buryo bwo gushaka ubutunzi bwihuse (Quick Richness) Bibiliya igaragaza ko ibi byose bishobora kuba bibi: Pyramid schemes / scams Betting & gambling Corruption Ubujura Business zishingiye ku kubeshya Ibi byose bihuriye ku: . gushaka amafaranga utavunitse . kudategereza . kudakoresha inzira nziza Ingaruka za mikino y’amahirwe Mu mitekerereze ububata bwo gukina guhangayika kwiheba Mu bukungu gutakaza no gusesagura amafaranga imyenda gusenya ubuzima bw’umuryango Mu mibanire n'abandi amakimbirane mu miryango kubeshya abo mu muryango gutakaza icyizere Mu buzima bwo mu mwuka kwishingikiriza ku mahirwe aho kwishingikiriza ku Mana kugabaanya kwiringira Imana kubura amahoro Icyo Imana ishaka ku mafaranga Bibiliya itwigisha: gukora mu kuri kwihangana gukoresha neza ibyo dufite kunyurwa n’ibyo dufite “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, Kandi nta mubabaro yongeraho.” – Imigani 10:22