daily_life
Oya ! Jya wiga kuvuga oya
Hari icyo twakwita icyorezo mu rubyiruko rw'ikigihe ntakindi nukudashobora kuvuga oya , Nitwe gisekuru cyegeranye cg gihurijwe hamwe (connected) kurusha ibindi nyamara gifite akajagari (burn out) kurusha ibindi , Kuberako benshi muri twe twigishijwe ko "oya" ari jambo ribi ,Tuvuga yego kubatujyana mu mico mibi kugirango tutagawa , tukavuga yego kumishinga itatwinjiriza kugirango abandi bumve ko turenze , Nyamara ibyo biri kutwicira amahoro , intego kubera gutinya kuvuga ijambo "oya" kandi yesu ubwe nawe yararikoreshaga

Inyigisho
Ikigirwamana cyo kwemerwa n'abantu (The Idol of Approval): Muri iki gihe, abasore n'inkumi benshi twahinduye "Likes" n'ibitekerezo by'abandi nk'imana yacu. Twibwira ko kuvuga "Oya" bizatuma bwatwanga bakana dufata nabi , ariko Bibiliya ituburira mu Imigani 29:25 ko "Gutinya abantu gushyira umuntu mu mutego." Iyo uvuze "Yego" ku biyobyabwenge, ku busambanyi, cyangwa ku bintu binyuranyije n’indangagaciro zawe kuko utinya inshuti, uba ubaye imbata. Umukristo nyakuri ntagereranywa n'ikirere gihindurwa n'umuyaga, ahubwo agira identité ihamye muri Kristo imwubakamo ubutwari bwo guhakana ibitubaka. Kwiba Igihe n’Indangagaciro : Imana ntiyigeze igusaba gukora ibintu byose icyarimwe. Iyo wemeye buri kintu cyose ugejejweho, uba wiba igihe n’imbaraga Imana yaguhaye ngo ukore iby’ingenzi. Muri Matayo 5:37, Yesu yatanze itegeko ridakuka: "Ahubwo ijambo ryanyu ribe 'Yego' ari Yego, na 'Oya' ari Oya." Iyo uvuze "Yego" uzi neza ko umutima wawe uvuze "Oya", uba urimo kuryarya. Imana ntabwo ikunda umuntu ukora byinshi (busy), ahubwo ikunda umuntu ukorana ubudahemuka (faithful). Imbibi Yesu yashizeho (The Jesus Boundaries): Hari abibwira ko Yesu yemeraga byose abantu gbashaka. Oya! Muri Mariko 1:35-38, abantu baramushakaga cyane, ariko we yafashe umwanzuro wo kubasiga yigira gsuenga. Yashoboye kuvuga "Oya" ku byifuzo by’imbaga y’abantu kugira ngo agume mu murongo w’icyo Imana yamutumye. Niba Umwana w’Imana yarashoboraga guhakana abantu kugira ngo arinde umuhamagaro we, wowe uri nde wo kumva ko ugomba kwemera byose ?