daily_life
Zaburi 84:11
Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iminsi igihumbi ahandi. Nahitamo kuba ku irembo ry'inzu y'Imana yanjye aho gutura mu mahema y'abanyabyaha.
Inyigisho
Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta uw'ahandi igihumbi. Nahitamo guhagarara ku irembo ry'inzu y'Imana yanjye kuruta gutura mu mahema y'abanyabyaha. Muri iki gihe, benshi bashaka ibinezeza by'akanya gato, urugero nko gusambana ubikora mu kanya gato , ariko bikagutera akaga ko kurwara SIDA, izabahitana ubuzima bwabo bwose tuteretse no kunywa ibiyoby bwenge. Benshi ntiba kunda ijambo ry'Imana nibarikozwa baseka narivuga bagahinduka nka Diyotirefe , nyamara Bibiliya irabaciraho iteka muri Yesaya 5:20, aho ivuga ko bagushije ishyano kuko basimbuje ikibi icyiza. Iri somo rirareba abasore bafite imitima yinangiye banze kumva icyo imana ibashakayo reka buri wese abigire ibye aharanire ubucuti bwe nimana maze azagororerwe ibihembo birushijeho kuba byiza