Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

daily_life

Kwiga kugendera mu kibaya .

Zaburi 143:10 :"...Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy'ikibaya" Kuki dawidi asabye kuyuborwa mu gihugu cy'ikibaya kandi tuziko mugihugu cy'ikibaya ari ikibaya nyine nta misozi yo guterera , nta nyamaswa z'inkazi ziriyo ariko akavuga ngo umwuka amuyobore mu gihugu cy'ikibaya , mu gihugu cy'ikibaya nihe , ni gute twakigendamo ,ese kuki dawidi yasabye kuyoborwa akirimo :

Kwiga kugendera mu kibaya .

Zaburi 143:10

Inyigisho

Mu gihugu cy'ikibaya ni hahandi abenshi twita ko byaciyemo ibyokurya bihari , imyambaro ihari , ufite inzu utaba mw'ikonde , ababyeyi bahari bakwishyurira byose , mbese muri make ubuzima bumeze neza aho niho bibiliya yita mu gihugu cy'ikibaya , nonese kuki dawidi asabye umwuka w'Imana kukimuyoboramo ? Mu gihugu cy'ikibaya niho abenshi bagwa , aho icyo ushaka cyangwa wifuje cyose uhita ukibona , kubasoma bibiliya mwibuke 1samweli 16:7 samweli ajya kwimika umwami atumwe mu muryango wa yesayi bamuzaniye abana bose uhereye kubakuru ariko dawidi ntibamwibuka kuko yabaga aragiye intama ubwo nituvuga mu ntama wumve muri bwa buzima bubi nawe uzi ,hahandi utanahamagazwaga mu nama zo mumuryango . ibyo kurya ari ikibazo , udafite n'uwaguha icyi jana aho niho dawidi yari ari kugeza naho se atanamushyiraga mubo yakwita abana be , Muri ubwo buzima bubi mbere yuko dawidi aba umwami niho dusoma amateka ye y'indashyikirwa harimo no kwica goliath ariko reka dutere amaso inyuma amaze kuba umwami 2samweli 11-12 . Atangira kwisigarira abandi bagiye kurugamba (kujya mu materaniro ni uku guhata , gufasha no gusura abandi ntago ubikozwa , kwitabira no kwitanga mu by'imana wapi ibyo byose nibyo biza iyo umuntu agwamo iyo agaeze mu kibaya ) ari nabyo byamuviriyemo icyaha gikomeye , ese ibi bitwereka iki nk'abana b'imana , twese uko turi hari abavukiye mu mahirwe , hari abavutse iwabo ari abakene ariko nyuma bakaza guhirwa , twese dusabwa kwiga kugendera mu kibaya gutegeka kwa kabiri 8:10-11 "Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye.","..Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe." , amahirwe wagize mu buzima ntazatume wibagirwa Imana , ujye usubiza amaso inyuma urebe aho wavuye , cg urebere aha kuzengurutse hose bigutera kwibuka ineza imana yakugiriye ,Kutibuka icyo imana yagukoreye nicyo cyabaye icyaha cy'abisodomu ezekiyeli 16:49 :". Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi. " Iyi zaburi rero dawidi yayanditse yaramaze gucumiua abonye akaga ko kugubwa neza inyoroshyo zose zihari ko ariho benshi bagwa bakibagirwa Imana , ikiremwamuntu dukunze kwitabaza imana inkuba z'ikubise n'aserwakira ariko umucyo wava tukibagirwa iyawutanze

Ahabanza

Ingingo zihuye