daily_life
Niba ubyujuje nawe uri mwiza ! Dore ibintu 3 biranga umukobwa mwiza.
Muri iyi minsi yacu aho tugeze cyane cyane igitsina gore (abakobwa) buri wese aba aharinira kubungabunga ubwiza bwe cyangwa niba atanabufite agakora iyo bwabaga kugirango abubone , bityo ugasanga nibyo bitwara igihe ndetse n'umutungo wabo biyitaho , tugiye kurebera hamwe ibintu 3 niba ubifite umenye ko uri mwiza .

Inyigisho
Mbere na mbere ubwiza niki ? Benshi harimo nawe uri gusoma tuzi yuko ubwiza ari isura nziza , kugira ikimero cyiza(gutera neza) , kuba umuntu yambaye cyangwa yashokoje neza , ariko se wigeze wibaza icyo bibiliya yita ubwiza? Ubwiza niki? Bilibiliya itanga itandukaniro hagati y'ubwiza n'uburanga , ubwiza bibiliya ivuga bwrekeye imico myiza , ubugwaneza , kwicisha bugufi no kwiyoroshya uzasome imigani 11:22 :havuga ko umugore w'uburanga udafite imico myiza ninko kubona impeta yizahabu iri mwizuru ry'ingurube , yobu we aravuaga mu gice cya 33:25 ngo ubwiza bwe bwahoraga bwiyuburura atari kubw'amavuta ahenze , kwirimbisha birenze nibindi ahubwo yari umugwaneza , uburanga muri bibiliya kandi dusomamo abantu bari bafite uburanga ariko nta bwiza uzasome itangiriro 34 aho uyu mukobwa yavuzwe ko yari afite uburanga ariko ntagire ingeso nziza bisoza akorewe ibya mpfura mbi biteza amakimbirane n'urugomo hagati ya basaza be n'abahivi. Ubwo rero ubwiza ni kimwe n'uburanga nikindi ushobora kugira uburanga ariko utari mwiza. Dore ibintu 3 byatuma umenya ko uri mwiza : Uri mwiza niba wiyubaha kandi ukubaha imana : Umukobwa wiyubaha aba agaragaje ko azi agaciro ke imbere y'imana , aba yaramaze gusobanukirwa yuko yaremwe mwishusho y'imana itang 1:27 , ntago yigurisha kuri make kuko azi agaciro ka maraso ya yesu , ashyira umupaka kubuzima bwe kandi ntago aha ikaze ibije byose . 2 .Uri mwiza niba ugira ubugwaneza : Pawulo niwe wavuze ngo umurimbo wanyu ntukabe uwinyuma .... , ahubwo ujye uba uwubugwaneza kuko niwo utangirika , iyo umukobwa agira ubugwaneza bimubera ikamba , akenshi usanga iyo wabeshywe ko ufite uburanga wibwira ko haricyo warushije abandi ugatangira kubasuzugira , kubaca amazi nyamari uwakubwira ko iyo sura , iyo nzobe , icyo gikara ,uwo mubiri hatabaye yesu nawe wasa nkabandi . Bityo rero umwiza ni ugira ubugwaneza ugasekera bose atari abo ufiteho inyungu gusa , ugasura abandi , ukabafasha ibyo byose nibyo bikugira mwiza imbere y'imana . 3 . Uri mwiza niba ukunda abantu kurusha ibintu : Si bose ariko ubu umukobwa wese yumva ko incuti ye yambere yaba umuntu ufite amafaranga , ufite imitungo , ufite byinshi wiyubatse , ariko se uramutse ubonye ufite amafaranga akakuraza ku nkeke , ufite amafaranga akanga abawe n'ibyawe , iyo washoye urukundo mu bantu witwa mwiza kuko uba ufite umutima uboneye , ukisanga kuri buri umwe atari uko umwitezeho inyungu , kandi ibyo byose nibyo bizakubashisha kunyurwa nuko waramutse.