tech
Ese Phone yawe urayikoresha cyangwa iragukoresha?
Muri iki gihe, cyane cyane ku rubyiruko (Gen Z), telefoni yabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Turayikoresha: mu kwiga mu kuganira n’inshuti mu kureba amakuru ku mbuga nkoranyambaga mu kureba amashusho(reels,documantaire,indirimbo,ibyigisho nibindi) Ariko ikibazo gikomeye ni iki: 👉 Ese telefoni urayikoresha, cyangwa ni yo igukoresha? Abantu benshi: barara bayireba(bari kuri social media ,bareba za pronographie nibindi) bakabura umwanya wo gutekereza bakabura ituze iyo batayifite
Inyigisho
Impamvu telefoni ijya ikoroniza aba Gen Z benshi Gen Z twavukiye mu isi y’ikoranabuhanga. Twamenyereye internet kuva tukiri bato Twamenyereye kugereranya ubuzima bwacu n’ubw’abandi Telefoni ituma: dushaka kwemerwa (likes, views) tugereranya ubuzima bwacu n’abandi tugira ubwoba bwo gusigara inyuma (FOMO) Ibi byose bishobora gutuma: tubura amahoro tubura umwanya wacu tubura kwitekerezaho Icyo Bibiliya itwigisha “Byose ndabyemererwa , ariko si byose bingirira umumaro.” – 1 Abakorinto 10:23Telefoni si mbi. Ikoranabuhanga si icyaha. Ariko ikibazo ni: Ese birakugirira mumaro ki ? Bibiliya idusaba: kwifata kugira ubushishozi kugenzura ibyacu, si byo bidugenzura ⚖️ Ibimenyetso by’uko telefoni igutwara Reba niba: Uyifata mbere yo gusenga cyangwa gutekereza Uryama uyireba Utinya kubaho nta internet ufite Uhangayika iyo batagusubirije message Uhora ugereranya ubuzima bwawe n’ubw’abandi Niba ibi bikubaho, bishobora kuba byerekana ko telefoni igutwara kurusha uko uyitwara. Dore ingaruka zo gukoresha phone nabi: 1.kubura ibitotsi 2.guhangayika no kwiheba 3.ububata 4.Bishobora kudindiza imibanire hagati yabantu