Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

mental_health

Ibibazo 3 buri musore wese akwiriye kwibaza?

Muri iki gihe tugezemo biragoye kubona umusore wafata umwanya akitekerezaho , cyangwa se akisubiramo yisuzuma bitewe nuko aba afite byinshi bimuhugije ,agerageza byinshi , ahimba byinshi, urungano rwe , ibirangaza by'isi , bityo umwanya wo kwicara ngo yitekerezeho ukabura , ariko dore ibibazo bitatu ukwiriye kwibaza niba uri umusore :

Ibibazo 3 buri musore wese akwiriye kwibaza?

Inyigisho

1 . Ubuzima bwange bwubakiye kuki?(matayo 7:24-27): Kubasoma bibiliya tubona ahantu habiri umuntu(umusore) ashobora kubakira ubuzima bwe , ahambere ni kurutare (kuri yesu) aho imyanzuro , imigambi , ubuzima bwawe bwa buri munsi wabweguriye kristo ahandi ni ku musenyi ubwo ndavuga ubuzima bushingiye kubyo tubona ku mbuga nkoranyambaga (social media culture ) , ibigezweho(trends), kwamamara(fame or popularity) , Ibigare , kandi iyo urebye abasore benshi bubatse kumusenyi ariko ahanini iyo urebye ubuzima bwabo usanga aribo bafite agahinda gakabije(depression), indwara yo gutinya gusigwa n'abandi(fomo) , kwiyahura , kwishushanya n'ibindi .Yesu ni we wenyine twakubakiraho ubuzima bwacu kuko niwe utanga amahoro abandi bataduha , akanaha ubuzima bwacu umurongo, niwe utanga inama nziza , niwe uduha kunyurwa nuko twaramutse , akaturinda kwigererenya n'abandi ,umuhanga ari baza ati : ni rufatiro ki ? nubatseho ubuzima bwange esi nibyisi cyangwa ni kristo. 2 . Ese nakurikiye imana cyangwa nakurikiye rubanda nyamwinshi ?(Kuva 23:2) : Abasore benshi babaye ba bijya iyo bigiye akaje kose , icyo benshi bahisemo , icyo benshi bakunze , bakoze , bariye , aho bagiye ibyo bumvise nibyo bihinduka amahitamo yabo ndetse niyo byaba ari ibyo kubashyira mu kagae , nyamara bibiliya iratuburira kutagendera kuri benshi , nowa na eliya ni ingero nziza zo kutwereka ko ubwinshi bwa bantu bitavuze ko ari ukuri , aha usanga abasore bagendera kubandi akajya gusenga kuko bagiyeyo , akambara agendeye kubandi niyo byaba ibya mutera indwara , akarara mu birori niyo yaba atabikunze ariko gusa agaragare nkugezweho , umusore ufite ubwenge ahagarara nkaho ariwe wenyine uri mwisi , agashyira kristo mu migenzereze ye kandi akirinda baragira ngwiki . 3 .Uyu munsi ndamutse mpfuye nakwibukirwa kuki ? : Zaburi 90:12 "Utwigishe kubara iminsi yacu, kugira ngo twunguke imitima y’ubwenge." Abasore benshi ntago bafata umwanya ngo batekereze iherezo ryabo . Nyamara, Bibiliya itwigisha ko ubwenge nyakuri butangira iyo dusobanukiwe ko ubuzima hano ku isi ari bugufi. Ibibazo ukwiye kwibaza: Ni uwuhe murage cyangwa akamaro ubuzima bwanjye bwaba busize ndamutse ntagihari? Ese abantu bazajya banyibukira ku mico n'imirimo yange cyangwa bazajya bibuka gusa ko nigeze kubaho? Ese naba narabereyeho ubuzima bufite agaciro katarangirana n’urupfu? Ibyo abasore benshi basariye uyu munsi byinshi birashira: Amafaranga Kumenyekana Imideri n’ibigezweho Uburanga n’isura Ibitunzwe n’imitungo Ariko hari ibintu bimara iteka ryose: Imico n’ubunyangamugayo (imico myiza yo niyo yonyine tuzabasha kwimukana mwijuru) Abantu wafashije Ukuri warwaniriye Umurimo w’Imana Bibiliya ibyita "gushora imari mu bintu by’iteka." Matayo 6:20 "Ahubwo mwibikire ubutunzi mwijuru."

Ahabanza

Ingingo zihuye