Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

society

Impamvu zo kudapostinga ibyawe byose.

Tuba mu isi itubwira niba tutabishize kuri status ahagaragara, ntabwo byabayeho. Twumva igitutu cyo gutangaza ibyo twariye , amasengesho yacu, ibyo twatsinze, ndetse n'ibitubabaza imitima ku bantu babarirwa mu magana. Twahinduye ubuzima bwacu bwite mo ikiinyamakuru cyandika amanywa nijoro, dushakisha "likes" kugira ngo twemeze urungano. Ariko se bite niba ibice byiza cyane by'ubuzima bwawe bitagenewe kwerekanwa ku ma ecran(screen) yabandi ? Ese waba wibaza niba iterambere ushaka riboneka mu bihe wihereranye n'imana? . Uyu munsi, reka turebe impamvu enye zituma udakenera gushyira ahagaragara byose n'uburyo kurinda umutima wawe bihindura ubuzima bwawe.

Impamvu zo kudapostinga ibyawe byose.

Inyigisho

Mu bihe Byo gusenga Isomo: "Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera." — Matayo 6:6 Mu gihe cy'ubu usanga aho abantu bose babaye abakristo , bavuga ko bemera kandi , basenga yesu ariko "gusenga byabaye ku karubanda " ku mbuga nkoranyambaga , aho buri wese yihutira gushyiraho ibye (ariko ntango mvuze ko ubishyizeho wese aba akoze icyaha , ahubwo umutima ugusunikiye kubikora ), dukunze kwibagirwa ko ubucuti bwihariye n'imana busabwa kurindwa (privacy). Iyo ufashe amashusho uri gusenga cyangwa ugafata ifoto ya Bibiliya yawe , amashusho hari abo uri kugirira neza kugira ngo gusa "umenyekane," cyangwa abantu bamenye ko nawe usenga uba ushyize mu kaga umubano wawe n'imana , uwo mubano uba uhindutse ikinamico ukinira abantu. Wibuke: Imana ntikeneye ko abagukurikira babona ubwitange bwawe; ishaka kubona umutima wawe . Gusanga yesu by'ukuri bigerwaho iyo nta camera iri imbere yawe cyangwa hari abakubona . Kurinda Amahoro Yawe Abatakwifuriza ibyiza Isomo: "Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.." — Imigani 4:23 Iyo ushyize buri kantu kose k'ubuzima bwawe ku mbuga nkoranyambaga—umubano mushya wawe, imigambi yawe ikomeye, cyangwa ibibazo by'umuryango wawe—uba uha abantu utazi intebe ku meza batagufashije gutegura. Si buri wese ugukurikira ukwishimiye , hari abashaka kumenya ibyo wariye atari ukugirango baguhahire , hari abashaka kumenya ibyo wambaye atari ukugira ngo bakwambikwe . reba iyi nkuru y'uyu muhanzi wapfuye azize gushira ibye byose ku mbuga kanda aha Tekereza: Mu kugira ubuzima bwawe prive ," urinda amahoro yawe ibitekerezo bidakenewe ,ndetse nurucantege. Ntabwo urimo ideni abantu ryo kubereka uko waramutse. Umutego wo Gushaka Kwemerwa ku Mbuga Nkoranyambaga (Digital Validation) Isomo: "Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo?" — Abagalatiya 1:10 Kuki dushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga? Akenshi, ni uko tuba twishwe n'amatsiko yo kubona "igitekerezo" kitubwira ko turimo gukora neza cyangwa hari abadushima (binyuze muri likes ,comment ,n'ibindi ). Ariko iyo tubaho dushaka amashyi y'abantu, tuba imbohe zabo. Niba ukenera "likes" zabo kugira ngo wumve umerewe neza, uzapfa bitewe na "dislikes" zabo. N iho uzasanga abenshi basesagura umutungo wabo , bapfusha igihe ubusa , kugirango nabo bashyirio agafoto keza nabo bakomerwe mumashyi , abenshi babeshya , bahimba bagakodesha nibindi , ariko se aho wabereye hari uwo wari wabona ashyiraho ngo "iri joro naburaye" . Wibuke: Agaciro kawe kemejwe ku Musaraba, ntabwo kemejwe mu na message bakwandikiye. Iyo uhagaritse gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga ushaka kwemerwa, uba utangiye kubaho ufite intego kandi usobanikiwe n'impavu uriho ko atari kubwa bantu. Kwirinda kwigaragaza uko utari Isomo: "Muzabona ishyano... kuko mumeze nk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara byiza inyuma, ariko imbere byuzuyemo amagufwa y'abapfuye." — Matayo 23:27 Biroroshye gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga wanditseho "narakijwijwe","mbega imigisha" mu gihe umutima wawe urimo kurohama. Tumara igihe kinini dutunganya ifoto tukibagirwa gukosora ubuzima buri inyuma yayo. Iyi "maski(isura yindi twambara ) yo ku mbuga nkoranyambaga" itubuza gushaka ubufasha nyabwo kuko dushaka kwigaragaza uko tutari . Tekereza: Banza wiganize kandi wibwizee ukuri. Ese uhangayikishijwe cyane n'uko ubuzima bwawe busa cyangwa uko ubuzima bwawe buri? Gukira no kubohoka bitangira iyo uhagaritse kwiyoberanya ku mbuga nkoranyambaga ugatangira kuba umunyakuri ku Mana.

Ahabanza

Ingingo zihuye