Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

health

Reka kwiyica ! Dore ibintu 3 ukora ubyutse biri kukwica bucece.

Akenshi usanga indwara zitwa ko zikomeye nka za canceri, diabetes , umutima n'izindi aribyo abantu bitaho , bahora kwa muganga bipimisha ariko hari utugeso duto abantu badaha agaciro ariko biteza ingaruka z'igihe kirekire kuri bo kandi bikanangiza byinsi , dore bimwe muri byo :

Reka kwiyica ! Dore ibintu 3 ukora ubyutse biri kukwica bucece.

Inyigisho

1 . Kwihutira kuri telephone ukibyuka Abenshi byabaye akamenyero kwihutira gufungura phone zabo bakibyuka tutavuze nabaziraraho nyamara ibi bikaba biri muri bimwe byakwangiza umunsi wawe kuko : . Icyambere cyo bijaragaraza ubwonko : iyo ukibyuka ukihutira gufungura phone yawe usoma za messages , ama email , amakuru , ureba amamenyesha(notifications) nibindi bijagaraza ubwonko bwawe aho buhita bwakira amakuru menshi bityo bigatuma ubwonko busuka umusemburo witwa cortsol ariwo utera stress bityo ukirwa ujagaraye . . Bituma ubanza gahunda zabandi aho kubanza ibyawe : izo messages , izo posts , izo email ayo mamenyesha byose ujye wibuka ko biri kuri gahunda y'umunsi yundi muntu , ibyo yari abifite muri gahunda ye , ariko wowe wishe umunsi wawe ubyukiye mu byandi . Bitera umuntu gutangira umunsi yigererenya no akaniyumva nabi (bad mood ) : izo posts , ayo makuru , izo reels nibindi byose biza bitwereka uko abandi baramutse bitandukanye nuko wowe waramutse ibyo bishobora gutuma utangira kwigereranya , ifuhe , no kubura motivation (umwete wo kugira icyo ukora) 2 . Kwiyongeza agatotsi cyangwa kongera gusubira mu buriri iminota mike Akenshi turabikora ahanini nubwo biterwa nuko umuntu aba yaryamye atinze akabyuka yumva ibitotsi bitashize nyamara nabyo ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko : . Mubusanzwe kugirango umubiri ufate ko umuntu yasinziriye byuzuye bikorwa mu gihe cy'imonota 90 igenda yisubiramo kugeza igihe ya masaha 8 cyangwa 7 wagenewe kuryama yuzurira , iyo wiyongeje niyo yaba iminota itanu umubiri wo wibwira ko ugiye kongera kuryama ya minota 90 iyo bitabaye habaho icyo bita sleep inertia(imimerere y'umubiri) iyo sleep inertia niyo ituma wumva : unaniwe ,gutekereza gake no kudashyira umutima ku kintu kimwe ngo kirangire (poor focus ) nibindi ,. . Bigabanya discpline (gahunda nziza) : iyo wiyongeje ninko kuvuga uti : " henga nsinzire gato , kandi nipfunyapfunye nsinzire " ibyo bituma nizindi nshingano zose ubigenza utyo ukavuga uti ndaza kuba mbikora mukanya , ibyo bikugabaniriza umusaruro n'umwete mu murimo 3 . Kwirengagiza gusenga ubyutse Iyaba wari uzi imbaraga bisaba kugirango wowe wibone wabyutse bitabaye Imana ntakabuza nawe wazaza ubyuka wisanga wapfuye cyane ko unarebye nacyo tuba turusha abapfuye usibye nibyo dore izindi ngaruka mbi zo kubyuka nuhite usenga . Iyo ubyutse niwibuke gusenga umunsi wose uwutangira uri kure y'imana kuko uba utayiragije , intekerezo , amagambo yawe byose biba biri kure yayo bityo bigatuma wirirwa nta mbaraga mu byu mwuka wirirwana . . Niho bihera umuntu yibagirwa imana yeremiya 2:13 , luka 16:10 : Ntago uwananiwe kubyuka ngo ashime imana yazashobora kujya mu materaniro yo gusenga , kuko ukiranuka muri duto ni binini aba yabishobora , bityo gake gake umuntu akibagirwa imana bitewe no kubyukana ihubi adasenze .

Ahabanza

Ingingo zihuye