Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

daily_life

abacamanza 7:17

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bavuga ko bakurikira Imana, ariko iyo ubarebye: imico yabo amagambo yabo imyitwarire yabo ku kazi uko babana n’abandi usanga bitandukanye n’ibyo bavuga. Mu muryango, ku kazi, ku mbuga nkoranyambaga — hari abantu bavuga byinshi ku kwizera ariko ubuzima bwabo ntibubigaragaza. Ikibazo gikomeye ni iki: Ese hari uwakureba yagira icyo yigira ku buzima bwawe?

abacamanza 7:17

Inyigisho

Munyitegereze ibyo mubona nkora abe ariko namwe mugira.” – Abacamanza 7:17 Aya magambo yavuzwe na Gidiyoni igihe yari ayoboye ingabo nke cyane kurwanya ingabo nyinshi z’Abamidiyani. Yabwiye abasirikare be ati: “Munyitegereze mukore nk’uko nkora.” Ibi bivuze ko: yari azi ibyo akora yari yiteguye kuba urugero atari umuyobozi uvuga gusa, ahubwo akora Mu buzima bwa gikirisitu, Imana iduhamagarira: kuba urugero kubaho mu kuri gukora ibyo twigisha Kwizera si amagambo gusa, ni imibereho. Ubutumwa bukomeye buri muri uyu murongo 1. Umuyobozi nyawe aba urugero 2.Kwizera nyakuri kugaragarira mu bikorwa 3.Abandi bakwigiraho kurusha uko bakumva ibyo uvuga Niba uri umubyeyi, umuyobozi, umunyeshuri, cyangwa umukozi: Hari abantu bakureba,bakitegereza ibyo ukora bakwigiraho. Icyo ibi bivuze kuri twe uyu munsi Ese abana bawe bashobora kukwigiraho? Ese inshuti zawe zakwigiraho? Ese uwo mukorana ashobora kuvuga ati “Ndashaka kubaho nka we”? Kubana n’Imana buri munsi bivuze: kubaho mu kuri no mu mucyo kutigana isi ahubwo kuyobora abandi mu byiza kuba umuyobozi w’icyitegererezo

Ahabanza

Ingingo zihuye