Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

daily_life

Ezekiyeli 18:4

Ezekiyeli 18:4 : Ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa . Ntawe uzajya mwijuru kubwa babyeyi ,incuti cyangwa abavandimwe ahubwo buri wese mu rubanza azabazwe ibye ku giti cye. abantu benshi bajya bibeshya bakavuga ngo ubwo iwabo bakora imirimo ishimwa cyangwa ari abakiranutsi ubwo nawe bimuhaye itike yo kujya mwijuru ibyo ni ikinyoma rwose kuko muri ezekiyeli 14 :14 "naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga" , zaburi 50:20 : "Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n’abasambanyi.“Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya.Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko. ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose , Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana"

Ezekiyeli 18:4

Inyigisho

Ibi bitwereke iki , ibi byari bikwiriye gutuma buri wese acunga izamu jye neza atishingikirije kubandi ahubwo agakora ibitunganye uko bivugwa ni jambo ry'imana nkuko byanditswe muri yesaya 3:10 :" Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo" urumva ko bazatungwa n'imirimo yabo atari iyabandi , reka buri wese yige kwivomera amazi ahagije kugira ngo tuzahagarare neza kuri wa munsi .

Ahabanza

Ingingo zihuye