Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

hope

Icyo ufite mu ntoki ni iki? Ibibazo 5 imana iri kukubaza byaguhindurira ubuzima.

Muri ubu buzima, dukunda kumara igihe kirekire dutakambira ijuru tubaza ibibazo bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe tukibaza niba Imana itwumva. Twibaza tuti: "Kuki ari njye?", "Ibi bintu bizashira ryari?", cyangwa "Intego y’ubuzima bwanjye ni iyihe?". Ariko se, wari uziko igisubizo utegereje kitari mu bisubizo ushaka, ahubwo kiri mu bibazo ukwepa kumva? Mu bihe wumva ijuru ritakigusubiza hari ijwi rituje riri kuguhamagara uyu munsi. Imana ntigushakaho imirimo ihambaye cyangwa kwerekana ko ushoboye; icyo ishaka ni ubusabane bwawe nayo . Uyu munsi, reka turekeraho kwibaza ibibazo byinshi, ahubwo dutegere amatwi ibi ibibazo bitanu by’ingenzi Imana ikubaza uyu munsi .

Icyo ufite mu ntoki ni iki? Ibibazo 5 imana iri kukubaza byaguhindurira ubuzima.

Inyigisho

1. "Uri he ?" Isomo: "Ariko Uwiteka Imana ihamagara uwo muntu iti: 'Uri he?'" — Itangiriro 3:9 Mu busitani bwa Edeni, Imana ntabwo yashakaga kumenya aho Adamu aherereye; ahubwo yashakaga umutima we. Na n’ubu ni cyo ikubaza. Ese waba wihishe inyuma y’amafoto meza ushyira ku mbuga nkoranyambaga, ibinezeza(ibiyobyabwenge , imikino ipfuye n'ibindi )? Ese waba urimo guhisha agahinda kawe mu mirimo myinshi idashira(wigira busy )? Icyo uzirikana: Imana isanzwe izi akajagari kose urimo.Uyu munsi irakubaza ati "uri he" kugira ngo usobanukirwe ko utagikeneye kwihishahisha. Ubushuti nyakuri n'Imana buhera ku kuba inyangamugayo. 2. "Icyo ufite mu ntoki ni iki?" isomo : "Uwiteka aramubaza ati: 'Icyo ufite mu ntoki ni iki?' Na we aramubwira ati: 'Ni inkoni.'" — Kuva 4:2 Mose yibwiraga ko akeneye byinshi: gushira amanga, imbaraga, cyangwa ibimenyetso bihambaye. Ariko Imana yo yamweretse inkoni yari afite mu ntoki. Icyo uzirikana: Reka gutegereza kugira "ibihagije" kugira ngo utangire gukorera Imana. Haba ari impano nto, amateka yawe asharira, cyangwa iminota itanu gusa y’igihe cyawe—Imana ishaka gukoresha ibyo usanzwe ufite kugira ngo ikore ibitangaza. 3. "Urakora iki hano?" Isomo "Ijambo ry’Uwiteka riramuzira riramubaza riti: 'Elijah, urakora iki hano?'" — 1 Abami 19:9 Eliya yari yicaye mu buvumo bwijimye, yakutse umutima kubera ubwoba. Imana ninkaho yashakaga kumubwira ngo : "Ubu buvumo si bwo naguhamagariye kubamo." Icyo uzirikana: Ese waba wicaye mu "buvumo" bw’ibyaha wicuza ibya kera cyangwa ubwoba bw’ejo hazaza? Iki kibazo ni ubutumire bw’Imana bugusaba gusohoka ukajya mu mucyo ukava mu byaha. Inkuru y’ubuzima bwawe ntabwo irarangira. yeremiya 3:13 "icyo nshaka kimwe nuko wemera ibyaha byawe " 4. "Urashaka gukira?" isomo : "Yesu amubonye aryamye aho... aramubaza ati: 'Urashaka gukira?'" — Yohana 5:6 Buri wese yahita yihutira kuvuga "Yego", ariko gukira bisaba ko tureka kandi tukarekura ibyo twishingikirizaho. Bisaba kureka kwiha ishusho y’"uwahuye n’uruva gusenya" ahubwo ugasa nk'uwatsinze." Icyo uzirikana: Gukira nyakuri guhera mu ntekerezo no mu mibanire n’abandi. Ese witeguye kurekura uburakari, inzika, cyangwa ya ngeso yakunaniye ? Imana yiteguye kugukiza, ariko irategereje ngo uvuge uti "Yego." 5. "Uvuga ko ndi nde?" Isomo: "Na we arababaza ati: 'Ariko mwebwe mwavuga ko ndi nde?'" — Matayo 16:15 Iki ni cyo kibazo cy’ingenzi mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ese Imana ni umuntu wumva mubitabo no kurusengero gusa? Ese ni inshingano yo ku kwisabato cyangwa kucyumweru gusa? Cyangwa ni Umuryango, Umufasha, n'Incuti yawe magara? Icyo uzirikana: Umubano wawe n’Imana ntabwo ugenwa n’ibyo ababyeyi bawe cyangwa pasiteri wawe bavuga. Ugenwa n’uwo uvuga ko Imana ari we, yaba mu ijoro ry’icuraburindi cyangwa ku munsi w’ibyishimo , wariye cyangwa wabwiriwe , wubashywe cyangwa uri insuzugurwa , ubabaye cyangwa wishimye , uri aho bakuzi cyangwa batakuzi icyo wita Imana nicyo kigena urugero rw'umubano wawe nayo / .

Ahabanza

Ingingo zihuye