hope
Imana iba irihe ?
Muri ubu buzima kuko isi atari ijuru hari igihe uhura nibibazo cyangwa ibigeragezo ukibaza niba imana ibaho cyangwa ukibaza aho yaba iri igihe aho wahinze byarumbye , ibyo washoye byahombye , abo wakundaga batagihari , aho wari witeze ibyishimo ugahurirayo n'umubabaro urugero rwo kwizera rukamanuka ariko ukwiriye kuzirikana ko ariyo yivugiye iti "Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose" ahari

Inyigisho
Hari igihe ujya utangira gutekereza niba haba hari ibyaha wakoze bikaba aribyo bituma isa nkiri kure yawe wakwisizuma ugasanga ari ntabyo ariko ukwiriye kumenya ko icyatumye imana ikureka atari uko wakoze ibyaha , ahubwo ni igeragezwa ryo kwizera kwawe ,igeragezwa twese tugomba kunyuramo , ni uburyo bwo kukubaza ngo ese uzakomeza gukunda , kwizera , kumvira no kuramya iman ,kabone n'iyo waba utayumva hafi yawe cyangwa utabona ibimenyetso by'imirimo yayo mu buzima bwawe? Ongera wige ibigeragezo bya Yobu kubura ibyo wari utunze byose ugasira wabaye urwamenyo , mumaso yabantu byasaga nkibyarangiye ariko yobu yavuze ati "Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu" ese wowe washobora kuba nka yobu , byibuze se no kuba ubwawe ugihumeka waba ubishimira imana , yobu yagaragaje kwizera kwe kandi akomeza kwiringira imana kugeza mu gice cya 38 ahanditse ngo "Imana isubiza yobu " , nawe hari igihe cyawe kitari cyagera , hari uruganda uracyakeneye gutunganirizwamo kugirango wemerwe nayo