Ahabanza · Media · Ijambo ry'umunsi

hope

Yesu azaza ryari?

Abantu benshi barabaza bati: “Yesu azaza ryari?” “Kuki ataraza?” “Ese ibyo muvuga ni ukuri cyangwa ni inkuru z’abantu?” Abatizera bavuga ko hashize imyaka ibihumbi bavuga ko azaza ariko ntaraze. Abandi bavuga ko isi igenda itera imbere, bityo ko kugaruka kwe bitakiri ngombwa. Ariko turebye isi y’uyu munsi: Intambara ziriyongera Urukundo ruragabanuka Ubugizi bwa nabi buriyongera Ubwoba n’agahinda byuzuye isi

Yesu azaza ryari?

Inyigisho

“Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” – Matayo 24:36Yesu ubwe yavuze ko: nta muntu uzi igihe ariko hari ibimenyetso bizabibanziriza kuza kwe Ibimenyetso by’igihe Bibiliya ivuga ko mbere y’uko agaruka hazabaho: Intambara n’imvururu (Matayo 24:6) Indwara n’ibyorezo(Byinshi twiboneye n'amasi) Kugabanuka no gukonja k’urukundo (Matayo 24:12) Kwiyongera k’ubugome Gucika intege kw’abizera Iyo turebye isi y’uyu munsi, tubona ibi bintu ari byo bisigaye bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi. Igisubizo ku batizera Abatizera baravuga bati: “Ko hashize imyaka myinshi bavuga ko azaza?” Bibiliya irasubiza iti: “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” – 2 Petero 3:9Icyo bivuze: Gutinda si uko atazaza Ni uko Imana ishaka guha abantu igihe cyo kwihana Impamvu isi ikeneye kugaruka kwa Yesu Isi yacu: yuzuye akarengane yuzuye ubusumbane yuzuye amarira Nta politiki, nta bukire, nta koranabuhanga bishobora gukuraho icyaha burundu. Yesu ni we wenyine: ushobora kuzana ubutabera ushobora gukuraho akarengane ushobora gutanga amahoro adashira

Ahabanza

Ingingo zihuye