daily_life
Umuntu nta tungwa n'umutsima gusa
Umuntu nta tungwa n'umutsima gusa :matayo 4:4 aya ni amagambo yesu yasubije satani ubwo yamugeragezaga ngo niba ari umwana w'imana koko ahindure ibuye umutsima , ese niba umuntu adatungwa n'umutsima gusa yatungwa niki?
Inyigisho
Uyu mubiri wacu ukenera umutsima(ibyo kurya) kugirango bidutere imbaraga , biturinde indwara muri make bitume tubaho , ni nako bimeze mu bya mwuka dukenera ijambo ry'imana kugirango duhagarare tudatsinzwe n'imitego ya satani , ritwemeze ibyaha , ridutere ibyiringiro mu makuba , riduhe kwihanganira muri yi si itari nziza , kugira ngo umuntu w'imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose Ubwo muri make nkuko umuntu ashobora kumara byibuze iminsi 3-7 atarya akabona gupfa ni nako bimeze mu bya mwuka ushobora gusanga warapfuye mu bya mwuka . Abantu benshi bibuka ngufungura bibiliya mu materaniro nyamara satani ntago akora mu materaniro gusa ahubwo ameze nk'intare ishaka uwo yanconjomera . Kandi igitangaje nuko umuntu yabura iminota itanu yo gusoma bibiliya ariko akabona isaha yo kureba za filime n'imbuga nkoranyambaga mbese ahari utekereza ko yesu aziyinjiza muri wowe ? hoya ahubwo akenye ngo umukingurire kandi umuhe igihe muri wowe.